Umunsi w'ingabo za ONU zibungabunga amahoro - Guterres avuga ko ari izo gushimwa

Umupolisi w'u Rwanda uri mu butumwa bwa ONU muri Central African Republic

Ahavuye isanamu, UN

Haciye amasaha 3

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) Antonio Guterres yatangaje ko mu myaka 75 ishize ONU yohereza ingabo zo kubungabunga amahoro “zafashije ibihugu guca mu nzira ikomeye iva mu ntambara igana ku mahoro”.

Ibi ariko siko bamwe mu bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo babibona, kuko banenga ingabo za ONU zihamaze imyaka igera kuri 25 kudatanga umusaruro.

Buri mwaka tariki 29 Gicurasi (5) ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi.

Umusaruro w’izi ngabo kandi wanenzwe na bamwe mu Rwanda mu 1994 ubwo zari zahoherejwe kubungabunga amahoro ariko hakaba jenoside.

Inshingano n’ibyo izi ngabo ziba zemerewe gukora mu butumwa bwazo ni bimwe mu bigibwaho impaka, ndetse bamwe bavuga ko bizibuza gutanga umusaruro uba witezwe.

Mu butumwa bugenewe uyu munsi Guterres yatanze yagize ati: “Mu kugera ku ntego yabo, benshi muri izi ngabo batanze ikiguzi cy’ikirenga. Abarenga 4,200 barapfuye bari muri aka kazi k’Umuryango w’Abibumbye”.

Muri iki gihe ingabo zirenga 87,000 zikomoka mu bihugu 125 ziri mu butumwa bwa ONU bugera kuri 12 butandukanye. Guterres avuga ko “bahura n’ibikorwa by’amahoro bigenda buhoro hamwe n’amakimbirane y’urusobe”.

“Baba banyura hano gusa”

Ubutumwa bw’ingabo za ONU muri DR Congo (MONUSCO) buhamaze imyaka 25, MONUSCO ivuga ko yateye intambwe mu kugarura umutekano mu bice by’uburasirazuba mu ntara ya Tanganyika – aho ubu itagikorera – n’intambwe iboneka mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Ibibazo bikomeye biracyaboneka mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, aho izi ngabo zifite mu nshingano kurinda abasivile no gufasha iza leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Gusa zinengwa kenshi kudatanga umusaruro.

Ku nkambi y’impunzi z’imbere mu gihugu ya Kanyaruchinya hanze gato y’umujyi wa Goma, irimo abantu barenga 100,000 bahunze imirwano iheruka ya M23 n’ingabo za leta. Muri bo harimo Beatrice Ndamukunzi, umugore w’imyaka 36 ufite abana barindwi, abana nabo mu ihema rito, ntabwo abona icyo MONUSCO ibafasha kugeza ubu.

Insiguro y'isanamu,

Beatrice Ndamukunzi imbere y'ihema abanamo n'abana be barindwi

Yabwiye BBC ati: “Tubona imodoka za MONUSCO…baba banyura hano gusa, tubona ari nk’abanyapolitike, si abantu twavuga ko baje kubaka Congo, aba baje kuyisenya gusa.”

Theo Musegura ukuriye impunzi ziba mu nkambi ya Kanyaruchinya avuga ko mbere bari bafite icyizere muri izi ngabo za ONU.

Ati: “Twibazaga ko nibahagera bazavanaho inyeshyamba tukabasha gusubira iwacu, ariko kugeza ubu tubona bazunguruka batembera ntituramenya niba tuzabasha gusubira iwacu.”

Antonio Guterres avuga ko ingabo za ONU aho ziri mu butumwa butandukanye zigira uruhare rukomeye mu kurengera abasivile mu ntambara. Ati: “ku bantu bari mu ntambara izi ngabo zo kubungabunga amahoro zihagarariye icyizere”.

Ndamukunzi umaze hafi umwaka ahunze, ati: “Sinzi ko ibi bizarangira kuko tumaze hano igihe kinini, mu by’ukuri nta cyizere mfite ko ibi bizarangira.”